Rwanda : Imfungwa zo muri Sierra Leone zifungiye muri gereza ya Mpanga zirakura isomo ku muco nyarwanda
Imfungwa 8 zikomoka mu gihugu cya Sierra Leone zifungiye muri gereza ya Mpanga mu karere ka Nyanza zivuga ko zishimishwa n’ umuco mwiza zibonana abanyarwanda nk’uko Issa Hassan Sesay umwe muri zo akaba anazihagarariye yabitangaje tariki 9/08/2012.
Issa Hassani Sesay wahoze ari umukuru w’ishyaka RUF ryaharaniraga impinduramatwara muri Sierra Leone kuri ubu akaba yarakatiwe imyaka 52 y’igifungo kubera ibyaha by’intambara yakoreye mu gihugu cye cy’amavuko cya Sierra Leone.
Mu izina rya bagenzi be tariki 9/08/2012 yatangaje ko yishimira umuco mwiza uranga abanyarwanda cyane cyane mu kugira umuco wo kwicuza ibyaha. Ibyo yabivuze ashingiye ku gitabo yasomye kivuga ku buhamya no kwicuza kw’abagororwa bo mu Rwanda. Ngo ibyo yisomeye muri icyo gitabo bijyanye neza nibyo yiboneshereza amaso ye biranga umuco wo kwirega no kwemera ibyaha ku banyarwanda.
Agira ati: “ Ndashimira umuco w’abanyarwanda n’uburyo bawifashisha mu gutanga ubutumwa n’ubuhamya biba bigamije gufasha bagenzi babo mu rwego rwo guhindura imyumvire”
Nk’uko yakomeje abivuga uwo muco mwiza w’abanyarwanda yiteguye kuzawugeza mu gihugu cya Sierra Leone ubwo azaba arangije ibihano yaje kurangiriza hano mu Rwanda, bityo nabo ngo bibafashe gukura isomo kuri uwo muco mwiza wo kwirega no kwemera icyaha avuga ko uranga abanyarwanda.
Hassan Sesay afungiye ibyaha bitandukanye birimo gufata abagore ku ngufu, iyicarubozo ryakorewe abaturage ba Sierra Leone mu ntamabara, iterabwoba, n’ibindi byinshi bijyanye n’intambara.







