Rwanda | Burera: Abaturage basobanuriwe amategeko mashya ahana abakoresha ibiyobyabwenge
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwasobanuriye abaturage bo muri ako karere amategeko mashya ahana abantu bose bafatiwe mu biyobyabwenge, kugira ngo uwo ayo mategeko azahana atazabigira urwitwazo ko ntayo yari azi.
Muri uwo muhango wabaye ku itariki ya 01/08/2012, abaturage basomewe ayo mategeko mashya ari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, yasohotse mu igazeti ya leta yo ku itariki 14/06/2012, kuva ku ngingo ya 593 kugeza ku ngingo ya 600.
Ibihano bigenwa n’ayo mategeko bihabwa abantu bose bahinga, abakora, abahindura, abatunda, ababika, abanywa, ndetse n’abagurisha ibiyobyabwenge. Mu gihe no mu buryo byajyenwe n’itegeko ntabwo abo bantu bahanwa.
Itegeko ryari risanzwe ririho ryagenaga igihano kigera ku mezi atandatu y’igifungo k’umuntu wafatanywe ibiyobyabwenge birimo na kanyanga.
Kuri ubu umuntu wese uzajya ufatwa akoresha ibiyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose nko kubinywa, kubyitera, kubihumeka n’ibindi, ahanishwa kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.
Kuri ibyo bihano hiyongero ho gufungwa imyaka itatu kugeza ku myaka itanu no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu ku muntu wese wafashwe akora cyangwa acuruza ibiyobyabwenge. Ibi bihano byikuba kabiri mu gihe ucuruza ibiyobyabwenge abikura mu mahanga akabizana mu Rwanda.
Aborohereza icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, abashora abana mu biyobyabwenge nabo bazajya bahanwa. Ikiyongera ho ni uko ahacururizwa ibiyobyabwenge cyangwa se ahafatiwe ibiyobyanwenge hazajya hafatirwa, hakanyagwa nyiraho nk’uko amategeko ahana abakoresha ibiyobyabwenge abigena.
Ayo mategeko kandi ahana abantu bose bagaragawe ho ubusinzi mu ruhame, abateza umutekano muke ndetse n’urusaku nijoro kubera ubusinzi.
Kwirinda ibiyobyabwenge n’ibihano
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwagabanyije zone eshatu aho abaturage bo mumirenge itandukanye bahuriye bagasobanurirwa amategeko mashya ahana abantu bakoresha ibiyobyabwenge. Zone y’imirenge yegereye ikirunga cya Muhabura yahuriye ku murenge wa Rugarama.
Kayitsinga Faustin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, wasobanuriye abo baturage ibijyanye n’ayo mategeko yadutangarije ko gahunda yo gusobanurira abaturage ayo mategeko yaturutse mu nama y’umutekano y’akarere ka Burera yabaye tariki ya 30/07/2012.
Muri iyo nama basanze ibiyobyabwenge aribyo biteza umutekano muke muri ako karere. Basanze kandi itegeko rishya ryagiyeho ririrmo ibihano bikomeye kandi abaturage batararimenya, biba ngombwa ko bafata ingamba zo kurisobanurira abaturage kugira ngo birinde ibyo biyobyanwenge ndetse n’ibihano.
Bamwe mu baturage batangaza ko abari bagicuruza ibyo biyobyabwenge birimo kanyanga muri ako gace, nabo bagiye kubicikaho kubera ibihano bikomeye byagiyeho.
Kuba leta y’u Rwanda yakajije biriya bihano, ibintu bijyanye n’ibiyobyabwenge nta bantu bazongera kubisubira mo nk’uko Nshimiyimana Samuel umwe muri abo baturage yabitangaje.
Ikiyobyabwenge cya kanyanga kigaragara mu karere ka Burera gituruka muri Uganda, igihugu gihana imbibi n’ako karere. Ubuyobozi bw’ako karere bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano zo muri ako karere bafashe ingamba zikomeye zo kurandura kanyanga kuburyo itakigaragara ahantu henshi.








