Rwanda : Ababana badasezeranye batera abana babo ingorane
Ibi byagaragajwe na Alice Muhoza Mutoni, umukozi muri AJPRODHO ushinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse akanayobora ibikorwa bijyanye no gufasha abagenerwabikorwa kumenya ibijyanye n’uburenganzira bwabo.
Yabwiraga abari bateraniye mu mahugurwa ku kubaka ingo z’amahoro no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, yateguwe na AJPRODHO, kuri uyu wa 16 Kanama,2012.
Icyamuteye kuvuga atyo, ngo ni ukubera ko iyo ababyeyi babana batarasezeranye, hanyuma bagapfa, bitorohera abana babyaye kubona uburenganzira ku byo baba basize: akenshi, iyo bagiye kubaza kugira umugabane ku mutungo ababyeyi basize cyangwa ku irage ry’umuryango, ba nyirasenge ndetse na ba se wabo babasubiza ko batabazi.
Muhoza ati “mbere yo kubaza umutungo, aba bana babanza kujya mu rukiko rwemeza niba koko ari abana ba nyakwigendera se ubabyara. Iyo babuze ibimenyetso rero, ntibabasha kubona uburenganzira ku mitungo yasizwe n’ababyeyi babo. “
Muhoza yunzemo agira ati “bantu muri hano mutarasezerana mumenye ko muhemukira abana banyu. Mukore uko mushoboye rero abana banyu bagire aho babarizwa”.




