Rwanda : Ubudage busanga inkiko gacaca zarageze ku nshingano
Guverinoma y’u Budage irashima uburyo u Rwanda rwabashije guha ubutabera bamwe mu banyarwanda, binyuze mu nkiko gacaca zashojwe mu kwezi gushize kwa Kamena, 2012.
Manig Wolfgang umuyobozi w’ urwego rushinzwe ibihugu byo mu biyaga bigari muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Budage yavuze kuri uyu wa 06/07/2012 ko inkiko gacaca zabaye umuti uhamye ku mateka mabi y’ u Rwanda.
Ati: “Imbaraga u Rwanda rwakoresheje ngo rubonere umuti amateka mabi cyane rwanyuzemo zatumye rubasha guha ubutabera ababukeneye ari nako rwunga abaturage barwo”.
Uyu muyobozi avuga kandi ko muri byinshi byagezweho n’u Rwanda mu myaka 18 ishize rwibohoye, inkiko Gacaca ari umuhigo ukomeye ukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afrika.
Manig avuga kandi ko u Rwanda ndetse n’umugabane wa Afrika muri rusange bigaragaza iterambere, aho kuri ubu ibi bihugu bigira uruhare rufatika muri politiki ndetse n’ubukungu bw’isi.







