Rwanda | Nyamasheke: Inzego z’ibanze zasobanuriwe itegeko rishya rigenga imiryango nyarwanda itegamiye kuri leta.
Mu nama yahuje ikigo cy’igihugu cy’imiyoborera myiza (RGB) n’abagize inzego z’ibanze batandukanye bo mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 24/07/2012, abayitabiriye basobanuriwe itegeko rishya nomero 04 2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta, n’ishingiye ku madini.
Sheikh Saleh HABIMANA, ukuriye ishami rishinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itegamiye kuri leta n’ishingiye ku madini muri RGB yavuze ko iri tegeko ryaje gukemura byinshi kuko ryizweho bihagije. Yashimangiye ko iri tegeko riha ubuzima gatozi umuryango ugamije kubaka Igihugu no gushimangira Imiyoborere myiza mu Rwanda gusa.
Sheikh HABIMANA yagize ati: “Ntabwo leta y’u Rwanda yaha uburenganzira imiryango igamije guhungabanya abanyarwanda”.
Sheikh HABIMANA yakomeje avuga ko imiryango yose ishaka gukorera mu Rwanda igomba gushyigikira, kurengera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’ibyiza by’igihugu.
Iri tegeko rishya riteganya ko umuryango wose ugomba kugira itegeko risobanura uko amakimbirane yavuka mu muriwo azajya akemurwa, ndetse ukanagira urwego rwihariye ruzaba rushinzwe kuyakemura kandi rubifitiye ubushobozi.
Ibi bigamije ko amakimbirane azajya akemurirwa mu bayagiranye bigatuma leta itazongera kugaragara mu makimbirane y’imiryango itayegamiyeho kereka igihe bizaba byananiranye hasabwa uruhare rwayo.
Iri tegeko kandi ribuza iyi miryango kwakira inkunga iyo ari yo yose yaba ifitanye isano n’imitwe cyangwa se ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ubwo ari bwo bwose, ikanateganya ibihano bitandukanye bizajya bihabwa imiryango itabashije gukurikiza amabwiriza n’amategeko harimo nko kwihanangirizwa, guhagarikwa by’abagateganyo cyangwa se burundu mu gihe batikosoye.
Pasteur Bizimana Jonathan, umwe mu bitabiriye ibiganiro yavuze ko iri tegeko rizakemura ibibazo bimwe na bimwe byajyaga bigaragara mu miryango itegamiye kuri leta n’ishingiye ku madini.
Yongeyeho ko leta ndetse n’iyo miryango byose biba bigamije guteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.









