News »

Refugee’s reintegration process gets funding

May 17, 2013 – 1:19 pm |

The Government of Japan through its supplementary budget has given USD3 million to the International Organization for Migration’s (IOM), which will be used to fund humanitarian activities of reintegration for 5,000 Rwandan returnees and other …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Human Rights
Legal Aid
Home » News

Rwanda : Mu magereza hatangijwe gahunda shya y’imirire izongera umutungo w’igihugu n’imirire myiza

Submitted by on July 13, 2012 – 10:37 amNo Comment

Mu magereza hatangijwe gahundaKuri uyu wa 11/07/12, mu  magereza yo mu ntara y’amajyepfo hatangirijwe gahunda izajya ifasha kugaburira abafungwa n’abagororwa bo mu magereza y’igihugu cyose batarinze gutekera ibiryo muri gereza.

Mu busanzwe ibyo abafungwa n’abagororwa baryaga, babitekeraga mu magereza bafungiyemo ariko iyi gahunda yatangijwe, yo iteganya ko ibiryo bazajya barya ari ibizajya biba byatekewe mu nganda bigafungwa neza. Uruganda rwahawe iri soko ryo kuzagaburira amagereza yose, uhereye kuri gereza ya Butare, Gikongoro na Gitarama, ni uruganda rwo mu karere ka Huye rwitwa Ubumwe rusanzwe rutunganya indyo ku buryo bugezweho.

Aza kuyisobanurira abafungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Gitarama, Minisitiri w’umutekano w’igihugu Musa Fazili Harerimana yavuze ko iyi gahunda izafasha abagororwa n’abafungwa kujya barya indyo yuzuye kuko izaba irimo karoli 2 500 mu gihe umuntu aba agomba kurya karoli 2 100.

Iri funguro rikaba rigizwe n’ibigori by’imvungure bitetse ndetse n’ibishyimbo. Ariko ngo amagereza akazajya afasha uru ruganda kubaha imboga kugirango nazo bajye baziteka ku buryo bugezweho mu rwego rwo kubaha indyo yuzuye.

Ibi ngo bizafasha kandi abagororwa n’abafungwa kutajya bakora imirimo itabareba. Minisitiri Musa ati: “mu bihano babandikiye ntiharimo kurara mutetse, ni yo mpamvu twafashe iyi gahunda kugirango mubone ubuzima mukwiye, nubwo muri mu gihano ariko muracyari abanyarwanda”.

Mu bibazo abagororwa n’abafungwa babajije harimo iby’umutekano w’ibi biryo kuko bituruka kure, ariko aha Umuyobozi ukuriye amagereza mu Rwanda, Paul Rwarakabije yavuze ko umutekano w’ibi biryo wizewe kuko ibi biryo bitakorewe abagororwa ahubwo ngo n’ibiryo uru ruganda rusanzwe rujyana ku isoko kandi ngo biba bifunze neza kuburyo bizajya bifungurwa abo byagenewe bagiye kubirya.

Minisitiri Musa avuga ko ubu buryo buzafasha igihugu mu kugabanya ibyo batangaga ku bagororwa kuko ngo mu gihugu hose bakoreshwa miliyari esheshatu mu kugaburira abagororwa ariko ngo iyi gahunda nimara kugera mu gihugu hose bazajya bakoresha miliyari ennye, miliyari ebyiri zizaba zisigaye ngo zizajya mu gukemura ibindi bibazo abanyarwanda bafite.

Iyi gahunda yatangirijwe muri gereza ya Butare, Gitarama na Gikongoro ariko mu bihe biri imbere izatangizwa no mu yandi magereza yo mu gihugu hose.

 

 

 

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers