News »

Refugee’s reintegration process gets funding

May 17, 2013 – 1:19 pm |

The Government of Japan through its supplementary budget has given USD3 million to the International Organization for Migration’s (IOM), which will be used to fund humanitarian activities of reintegration for 5,000 Rwandan returnees and other …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Human Rights
Legal Aid
Home » News

Rwanda | Kenya: Umusirikare wa Leta wari washyizweho kurinda Kabuga yaburiwe irengero

Submitted by on July 10, 2012 – 11:28 amNo Comment

Umusirikare wa Kenya, Michael Sarunei, wari washyizweho kurinda Felicien Kabuga, amaze imyaka ine aburiwe irengero hakaba hanakekwa ko yishwe, nyuma y’uko yafotoye Kabuga rwihishwa, nk’uko iperereza ribigaragaza.

Kenya  Umusirikare wa Leta wari washyizweho kurinda Kabuga yaburiwe irengeroUwo musirikare yari mu ikipe yashyizeho rwihishwa n’abantu bakorana hafi n’Ibiro bishinzwe Umutekano w’Igihugu (NSIS) n’igisirikare bivugwa ko baba barahawe ubushobozi n’izo nzego.

Ikinyamakakuru DailyNation gikorera muri Kenya, kivuga ko uyu musirikare wari mu ngabo zirwanira ku butaka, yari yatangiye kunenga uburyo Guverinoma y’igihugu cye ntacyo ikora kugira ngo ihagarike uyu mugabo uhigwa bukware na Leta zunze Ubumwe za Amerika, ahubwo bakamukingira ikibaba.

Abajijwe ku rupfu rw’uwo musirikare, Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Alfred Mutua, yavuze ko Guverinoma y’igihugu cye ntaho ihuriye n’ibyo birego. Avuga ko ibyo babarega nta kuri bifite kuko byashinjwaga Perezida Kibaki atarajya ku butegetsi mbere ya 2002.

Yagize ati: “Iyi Guverinoma nta makuru na macye ifite ku kurinda Kabuga. Turi gukorana hafi na Guverinma y’u Rwanda kugira ngo uwo mugabo afatwe”.

Ubushakashatsi bwakoze na Televiziyo NTV ikorera muri Kenya mu mezi atanu ashize, bugaragaza ko Kabuga akiri muri iki gihugu.

Urupfu rudasobanutse

Abavandimwe ba Sarunei winjiye mu gisirikare cya Kenya mu 1996, ku itariki 13/02/2009 niho bamenyeshejwe ko yishwe ubwo yari akirinda Kabuga.

Bakeka ko yishwe kubera amafoto yafotoye Kabuga rwihishwa, atatu muri ayo mafoto yaje gushyikirizwa televiziyo ya NTV. Ayo mafoto yaje no kugezwa ku bayobozi b’u Rwanda, nabo bayeretse abahoze bakorera Kabuga bemeza ko ari we.

Urupfu rwa Sarunei ruje rwiyongera, ku rundi rupfu rw’umunyamakuru, Michael Munuhe, wishwe urw’agashinyaguro ubwo yiteguraga kugeza ibiro bya FBI aho Kabuga yihishe.

Mu kiganiro yagiranye na NTV, undi muvandimwe wa Nyakwigendera Sarunei utarashatse ko amazina ye atangazwa k’ubw’mutekano we, yagize ati: “Imyaka ine ishize Michael (Sarunei) yatangiye gukorera amafaranga menshi. Namubajije niba abasirikare batangiye guhembwa neza. Mu kunsubiza yambwiye ko ari gukorera umugabo w’umukire cyane ukomoka mu Rwanda, Guverinoma yashase guhisha, niyo mpamvu yahembwaga menshi. Michael ambwira ko uwo mugabo barindaga yitwa Kabuga”.

Bivugwa ko kandi Sarunei yaba yarabwiye abavandimwe be ko abamukoresha bamwihanangirije kutagira icyo avuga kuri Kabuga cyangwa akicwa.

Mu 2008 nibwo Sarunei yaje kumufotora, nyuma mugenzi we aza kubibwira Kabuga n’abandi bakoraga muri Guverinoma bamurindaga. Tariki 13/02/2009 niho imodoka ya Guverinoma ifite puraki GK 029K yaje kumutwara, kuva icyo gihe ntibongera kumuca iryera.

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers