News »

UN tribunals: Presidents say deadline impossible

June 16, 2013 – 6:34 am |

The presidents of the UN tribunals prosecuting alleged war criminals from the conflicts in the 1994 Rwanda genocide and the former Yugoslavia have said that they will not meet the UN Security Council deadline to …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Human Rights
Legal Aid
Home » Services

Rwanda : Gereza ya Muhanga igiye kugirwa iy’abanyantege nke gusa

Submitted by on July 18, 2012 – 12:32 pmNo Comment

Abagororwa bafunzwe hakiriho kasho za komine barasaba ko amadosiye yabo yihutishwa

Munisitiri w’umutekano mu gihugu akaba ari nawe ufite mu nshingano ze amagereza n’abagororwa, Musa Fazili Harerimana avuga ko gereza ya Gitarama igiye kugirwa gereza y’abanyantege nke gusa.

Misisitiri Harerimana avuga ko abandi bagororwa batari muri iki cyiciro bazimurwa bakajyanwa mu yandi magereza, abandi bari muri iki cyiciro bose mu gihugu bakazanwa muri iyi gereza ya Gitarama.

Iki cyiciro kigizwe n’abagore, abana n’abagabo barangwa n’ibibazo by’ubunyantegenke. Minisitiri avuga ko impamvu iyi gereza igiye kugirwa gereza y’abanyentege nke ari uko idafite ubutaka buhagije bwo kuba bwafasha abagororwa gukoreramo imirimo y’ubuhinzi.

Nyamara ariko ngo iyi gereza ifite ahantu abafite intege nke bazajya bakorera imirimo yoroheje nk’aho abagore bazajya babohera imitako, uduseke n’ibindi bikunzwe mu gihugu ndetse no mu mahanga. Ibi ngo bizafasha abakora akazi kamwe guhuza imbaraga bakajya bakora ibintu byinshi kandi bimeze neza.

Muri iyi gereza kandi niho hari amashuri azajya afasha abana bavukiye muri gereza cyangwa n’abandi ba nyina bazajya bazana muri gereza kwiga. Iri shuri ryatangijwe muri iyi gereza akaba ari ishuri ry’abana b’incuke aho bigishwa ubuzima bwo hanze cyane ko abenshi ntabyo baba bazi kubera kudahura n’abandi.

Abagabo nabo bafite ibibazo by’ubunyantege nke nabo bazajya bafungirwa muri iyi gereza ngo bazafashwa gukora imirimo yoroheje. Ibikorwa bizajya bikorerwa ahanini muri iyi gereza ngo ni ibikorwa by’ubukorikori.

Abandi bagororwa batari abanyantege nke bazajya bazanwa muri iyi gereza ni abazajya baba bakenewe mu mirimo iba iri gukorwa mu mujyi wa Muhanga cyangwa n’ahandi bakenerwa nko mu bwubatsi. Abazajya bazanwa aha bazajya bamara igihe kuri iyi gereza bitewe n’igihe bakenewe aho bakorera.

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers