Rwanda : Amagereza niyo atahiwe mu guca nyakatsi-Misitiri Musa fazili
Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa fazil Harerimana aratangaza ko nyuma yo guca nyakatsi mu baturage, noneho hagezweho kuzica no mu magereza kuko nayo atuwe n’abanyarwanda.
Ibi Minisitiri Harerimana yabitangaje ubwo yasuraga gereza ya Muhanga ku itariki 11/07/2012. Akaba yarahasanze amazu adasobanutse abagororwa babamo kubera ubucucike bw’ababa muri gereza.
Aya mazu bita nyakatsi akaba ahanini yubakishijwe amahema, n’ibindi bitabugenewe mu kubaka inzu nk’ibijerekani, ingunguru n’ibindi.
Minisitiri akaba avuga ko izi nyakatsi mu gihugu hose zigomba gushiraho vuba kuko no muri gereza abahaba ari abanyarwanda.
Ati: “nta munyarwanda ukwiye kuba akiba muri nyakatsi kuko namwe muba muri gereza gahunda nziza za leta zirabareba kuko muri Abanyarwanda kandi umunyarwanda aho ari hose afite agaciro niyo mpamvu namwe mugomba kuba mwavuye muri nyakatsi”.
Minisitiri Hareririmana avuga kandi ko amagereza agiye gusanwa akubakwa ku buryo bufite isuku kandi buha ubuzima bwiza abagororwa muri gereza. Aha hakaba hateganywa gusakambura amabati ya fro-ciment bivugwa ko atera indwara ya kanseri.
Amagereza atari make ndetse n’ibindi bigo bya leta usanga ahanini bigishakajwe aya mabati. Minisitiri avuga ko mu gihe aya mabati azaba agiye gukurwaho bazabanza kuba bimuye abagororwa aho bagiye kuyakuraho kugirango atabagiraho ingaruka.
Ibi bikorwa bizajyana no kugabanya ubucucike mu magereza, Minisitiri Harerimana ati: “ntabwo dushaka ubucucika mu magereza, niba ari umwanya wagenewe umuntu umwe ujyemo umuntu umwe aho kuba abantu batatu”.
Iyi gahunda igomba kuba yarangiye gukorwa mu kwezi kwa munani uyu mwaka 2012 kugirango hazabe harangijwe guca ikibazo cy’ubucucike. Bamwe mu bagororwa bakazajya bimurirwa mu yandi magereza adafite abantu benshi.






