Rwanda : AKARERE KA HUYE KAHAGURUKIYE KWITA KU BURENGANZIRA BW UMWANA
Mu gihe bikigaragara ko hari uburenganzira bw’umwana bugihungabanywa nyamara ugasanga ababyeyi cyangwa abo bafitanye isano babigiramo uruhare, ibyo bigashingira ku cyo bise gushaka amaramuko abana bakabivukirizwamo uburenganzira ngo abo inzego zitandukanye zifite inshingano zo kubahana hagendewe ku itegeko rirengera umwana rikanamurinda ihohoterwa.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragara imirimo ikomeye igikoreshwa abana bato, akenshi bikagira ingaruka zikomeye kuri bo, ngo hari naho biterwa n’uburangare ndetse no kutamenya inshingano ababyeyi bagira ku bana babo ugasanga bajya gushaka amaramuko. Gusa rimwe na rimwe usanga n’iyo mirimo hari igihe bayikoreshwa n’ababyeyi babo batitaye ku yikora uwo ari we. Kuri iki kibazo usanga inzego zose zifite aho zihurira n’uburenganzira bwa muntu ndetse b’inzego z’ibanze zidasiba kwigisha no gusobonurira abantu kurinda abana imirimo ivunanye ndetse n’ihungabana iryo ari ryo ryose byaba na ngomba bagafatirwa ibihano.
Mu bibazo byakunze kugaragazwa bibangamiye uburenganzira bw’umwana n’imirimo ikomeye bakunze gukora nyuma yo kwiga cyangwa barataye amashuri imwe muri iyo mirimo harimo , ibikorwa byo kwikorera amategura n’amatafari, kurinda umuceri mu bishanga abana bakavanwa mu mashuri, gukora mu materasi y’ indinganire bashaka amaramuko, gucukura imicanga, kimwe no gukura amabuye.
Ibi bikaba byarigeze kugaragara mu karere ka Huye aho wasanga nko mu murenge wa Simbi abana birirwa bahonda amabuye azubakishwa mu mihanda yo mu mujyi wa Huye ndetse n’ubwo hagiye hatangwa amabwiriza ndetse n’inama zo guhashya ikibazo cy’abana babuzwaga uburenganzira ngo haracyari intambwe yo gutera kugira ngo ababyeyi bumve uburenganzira ababyeyi bagomba abana babo ndetse n’icyo abana bagomba ababyeyi.
Usibye imirimo itandukanye ikomeye abana bajya bahabwa, ubwabo bavuga ko hari n’ibindi byinshi bishobora gutuma babura uburengaaira bwabo, muri byo harimo n’ubukene nk’uko abana basabiriza mu mujyi wa Huye babivuga.
Ku kibazo cy’abana bahungabanyirizwa uburengara binyuze mu mirimo ikomeye itabakwye, Kayiranga Muzuka Eugene umuryobozi w’akarere yavuze ko ibyo bidakwiye abantu bafite ubwenge kandi ko byongeye baba bagomba guhanwa n’amategeko.
Yagize ati”Iyo ni ubujiji cyane, abantu baragomba gukomeza kwigishwa kuko nyine ni uguhozaho kugirango abatarabyumva babisobanukirwe. Gusa mu gihe hazaba hagaragara ko hari umubyeyi ushora umwana mu busabirizi cyangwa akamuvana mu ishuri agamije ko yajya gushaka amaramuko abo bazahanwa hashingiwe ku itegeko rirwanya ihohotera ku mwana”
Mu karere ka Huye hakaba haragiyeho gahunda yo gukora ubugenzuzi bwo kumenya abana bavuye mu ishuri mu rwego rwo kumenya niba hari ikibazo kimubuza uburengazira bwo gukomeza amasomo ye bityo hagashakwa igisubizo.




