Rwanda : Abatanga ubufasha mu by’amategeko bazarushaho gukora neza
Ibi byatangajwe na Habimana Alexis, ushinzwe guhuza ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF mu magambo ahinnye y’icyongereza) n’izindi nzego, no kumenyekanisha ibikorwa byayo.
Hari nyuma yo gutangiza amahugurwa y’iminsi itatu yagenewe abakora akazi ko gutanga ubufasha mu by’amategeko mu miryango ikorera mu Ntara y’amajyepfo ndetse no mu turere twa Rusizi na Nyamasheke. Aya mahugurwa ari kubera i Huye mu cyumba cy’inama cyo muri Mère du Verbe, yatangiye kuri uyu wa 11 Nyakanga akazaragira kuwa 13 w’uku kwezi.
Amasomo aba bafasha mu by’amategeko bazigishwa, yagenwe hagendewe ku bibazo bifitanye isano n’amategeko biri muri sosiyete nyarwanda. Muri yo harimo ubukangurambaga bw’abaturage mu bijyanye n’amategeko, uko bakira ufite ikibazo, uko basuzuma ikibazo cye, uko bamuyobora bakanamuherekeza aho kigomba gukemurirwa ndetse n’uko bakora iperereza kugira ngo babashe kumenya uko ikibazo cy’umuturage cyifashe.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa LAF na Minisiteri y’Ubutabera. Ari kubera i Huye, azakorerwa n’i Rubavu ndetse n’i Rwamagana, hagamijwe ko abatanga ubufasha mu by’amategeko bose babona aya masomo kugira ngo akazi kabo karusheho kugenda neza.
Abari guhugurirwa i Huye ni abakorera muri Haguruka, AVEGA, Lawyers of Hope na CESTRAR. Harimo kandi n’abakozi ba MAJ (Maison d’accès à la justice).








