Rwanda : Ngoma: Kutararangiza imanza ntaho bihuriye n’ubuke bw’abahesha b’inkiko mu karere-Yvette
Umukozi wa ministeri y’ubutabera uhagarariye ibiro by’ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Ngoma Mukabisanana Yvette aremeza ko ubwinshi bw’imanza zitarangizwa n’abahesha b’inkiko buterwa n’icyizere kitangana abatsinze mu manza bagirira abo bahesha b’inkiko.
Mkabisanana avuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa bose b’utugari ndetse nab’imirenge ukongeraho abahesha b’inkiko b’ umwuga atari bake mu karere ahubwo ko gutinda kw’imanza biterwa n’uko hari abahesha b’inkiko bagira nyinshi cyane mu gihe abandi baba ntazo bafite.
Yabisobanuye agira ati: “Nko mu karere kacu ka ngoma abahesha b’inkiko 80 ntabwo ari bake ku buryo imanza zaciwe n’inkiko gacaca ndetse n’abunzi zitarangirazwa kugihe. Ahubwo usanga hari abizerwa kurusha abandi bahesha b’inkiko bigatuma bagira imanza nyishi cyane zo kurangiza.”
Uku gusumbana mu kugira imanza zo kurangiza biba ikibazo ngo kuko iyo urangirizwa urubanza aguhisemo biba bitemewe kuba wakoherezayo undi muhesha w’inkiko ngo aruranginze.
Ubusanzwe abahesha b’inkiko mu Rwanda bagizwe n’abahesha b’inkiko b’umwuga (abize amategeko) ndetse n’abahesha b’inkiko batari abumwuga(abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari) ibi bakabifatanya n’indi mirimo bakora.
Umwanya muke ku bahesha b’inkiko batari ab’umwuga bitewe no kugira indi mirimo baba bashinzwe nabyo byagaragajwe nk’imbogamizi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ubwo bari mu mahugurwa kuri uyu wa kane no kuwa Gatanu tariki ya 31-01/06 ajyanye n’ubuhesha bw’inkiko.
Icyizere kitangana kubahesha b’inkiko nicyo cyagaragaye, kuba ku isonga mu gutinda ku irangizwa z’imanza ziba zifite kashe mpuruza nk’uko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga babivuze .
Abahesha b’inkiko batari abumwuga basabwe kurangwa n’ibikorwa bituma abaturage babisangaho bityo ubusumbane mu kugira imanza nyinshi bukazagabanuka. Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga batangaje ko amahugurwa yabagiriye akamaro kandi ko bagiiye guhindura byinshi mu mikorere yabo.
Mukabisanana asobanura ko ibibazo by’imanza abaturage babagezaho ngo babagire inama ,ibijyanye nirangizwa ry’ imanza zitinda nabyo bahuranabyo.
Mu Rwanda habarurwa imanza nyinshi zaciwe ndetse zikanatezwa kashi mpuruza ariko kuzirangiza bikaba ikibazo ndetse bikanarenga igihe cy’amezi atatu ateganwa n’itegeko. N’ubwo bimeze gutyo ariko buri kagari mu Rwanda kaba gafite umuhesha w’inkiko ari we munyamabanga nshingwabikorwa w’akagali.








