Rwanda | KARONGI: Abana bavuka ku bakora umwuga w’uburaya bavutswa uburenganzira bwabo
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Faith Victory Association ifatanyije na RBC-IHDP (CNLS ya kera), Global Fund na Rwanda National Ethic Committee) bwagaragaje ko abana bavuka ku bagore bakora umwuga w’uburaya bavutswa uburenganzira bwabo kubera ba nyina.
Ibi byasobanuwe kuri uyu wa 13/6/2012 ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba mu nama yari ihuriyemo abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza mu turere 7 tw’Intara, abashinzwe umutekano (police), ndetse na bamwe mu bakora cyangwa basezeye ku mwuga w’uburaya mu karere ka Karongi.
Kimwe mu bibazo byabonetse muri ubwo bushakashatsi ni uko abana bavuka ku bagore bakora uburaya usanga bahura n’ibibazo byinshi baterwa n’uko ba nyina ari indaya. Urugero nko guhabwa akato ku ishuli, kugerwaho n’ibibazo ba nyina bahura nabyo nko gukubitwa n’abakiliya babo, kubaho batazi ba se, n’ibindi byinshi bituma abana batagira uburenganzira bwo kubaho nk’abandi bana.
Ba nyina ariko nabo bavuga ko hari uburenganzira bavutswa n’inzego z’umutekano nko gufungwa bya hato na hato kandi atari bo bonyine baba bakoze ubwo buraya. Ni byo umwe muri bo wo mu murenge wa Bwishyura, Karongi asobanura muri aya magambo: “Ntitwumva impamvu polisi ari twe yibandaho kandi tuba twaryamanye n’abagabo kandi bubatse. Ese kuki bo batabashakisha ngo babafunge? Rwose ntitubikora tubishaka ni ubuzima bubi bubidutera. Jye nigeze no gusaba abapolisi ngo bandeke nzane matela yanjye bancumbikire kuko sinzigera mbireka igihe ntabushobozi ndabona bwo gukora ibindi”
Ibi ariko ntibivugwaho rumwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Karongi Mukabalisa Simbi Dative: “Biragoye ko abakora uburaya bahita babureka kuko hari n’abakorera amafaranga benshi muri twe tudakorera. Hari abo muganira bakakubwira ko bashobora gukorera 5.000 RFW ku munsi, ariko ugasanga ni bo baza kuvuga ko babayeho nabi, nta macumbi bagira. Igihe batazareka uwo mwuga, ubuyobozi ntibuzigera bukora ikosa ryo kubashakira amacumbi cyangwa kubafasha mu bundi buryo kuko n’ubundi ntakindi bazayakoreramo kitari ubwo buraya”
Mu myanzuro yafashwe, harimo isaba polisi gutangira kujya bashakisha n’abagabo bagura indaya, kuko batagiyeyo na za ndaya ntago zakongera kujya kubatega. Agashya kabaye ni uko abakora cyangwa baretse umwuga w’uburaya bari baje muri iyo nama bibeshye ko yari igiye kubera ku murenge wa Bwishyura maze bahageze local defense waho abata muri yombi dore ko ngo ubuyobozi bwari bumaze iminsi bubahiga. Habaye ah’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi wahamagaye ku murenge kugira ngo babarekure. Bageze aho inama yagombaga kubera bakerereweho isaha n’igice ariko bafatiranye aho byari bigeze kandi bigenda neza.










