Rwanda : Imiyoborere myiza mu by’imari, ni ikimenyetso cy’ukwishyira ukizana – Dr Donald Kaberuka, Umuyobozi wa Banki ny’Africa Itsura Amajyambere BAD
Guverinoma izira amakemwa, ikorera abaturage bayo ikabageza ku mibereho myiza, ibi ni byo bintu bitatu by’ingenzi bituma habaho imiyoborere myiza nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa Banki ny’Afrca Itsura Amajyambere BAD.
Ibi Dr Donald Kaberuka yabivugiye Arusha, Tanzania tariki ya 29 Gicurasi 2012, ubwo yari muri imwe mu nama nyunguranabitekerezo yo mu rwego rwo hejuru zikorwa mu bihe by’inteko rusange ngaruka mwaka za BAD.
Iyo nama nyunguranabitekerezo yari ifite insanganyamatsiko igira iti : « Imiyoborere Myiza mu by’Imari muri Africa: Uko twarekeraho kubeshwaho n’imfashanyo. Mu bitabiriye ibiganiro harimo perezida wa BAD Donald Kaberuka, Pravin Jamnadas Ghordhan, ministre w’Imari w’Africa y’Epfo, Maria Kiwanuka, ministre w’Imari wa Uganda na Steve Freer, Umuyobozi Mukuru wa Chartered Institute of Financial Accounting.
Ibiganiro byibanze ku bintu binyuranye biranga imiyoborere myiza ku mari ya rubanda, kugira ngo barebere hamwe icyakorwa mu rwego rwo gucunga neza imari ya rubanda bahereye kukugena ingengo y’imari, kuyishyira mu bikorwa, kuyibyaza umusaruro no kugaragaza ibyihutirwa igomba gukoreshwamo.
Bwana Kaberuka, we asanga niba hari byinshi byo kwishimira byagezweho urugero nko mu rwego rw’umutongo wiyongereye bigatuma ibihugu by’Africa bigabanya gutegereza inkunga y’amahanga, ni ngombwa nanone ko abatanga imisoro nabo bumva batuje. Ni nayo mpamvu hagomba kubaho ibigo bifite ubushobozi bwo gucunga neza umutungo.
Perezida wa BAD akomeza avuga ko impamvu ituma habaho amatora ni ukuyabyaza umusaruro hagaragazwa ibikorwa bifatika, ariko aho si ho ukwishyira ukizana bigarukira. Kongera ubushobozi bw’abaturage bituma barushaho gukenera ibintu byinshi. Gusohoza inshingano rero ni rumwe mumfunguzo zo kwishyira ukizana.
Abari mu biganiro bahurije ku mwanzuro umwe ko imiyoborere myiza irebana n’imari ya rubanda ari intambwe nyamukuru igomba kuganisha umugabane w’Africa ku kwihaza ku mutungo bityo ikazagera aho itongera gutegereza ak’i muhana.
Tags :







