News »

Refugee’s reintegration process gets funding

May 17, 2013 – 1:19 pm |

The Government of Japan through its supplementary budget has given USD3 million to the International Organization for Migration’s (IOM), which will be used to fund humanitarian activities of reintegration for 5,000 Rwandan returnees and other …

Read the full story »
Bills and Laws
Courts & Agencies
Forum
Human Rights
Legal Aid
Home » Courts & Agencies

Rwanda | ICTR: Kapiteni Nizeyimana yakatiwe igifungo cya burundu

Submitted by on June 22, 2012 – 1:28 pmNo Comment

Urugereko rwa mbere rw’iremezo mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera Arusha muri Tanzaniya, kuri uyu wa 19/06/2012  rwakatiye  Kapiteni Nizeyimana Ildephonse gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda muri Mata 1994.

Rwanda | ICTR Kapiteni Nizeyimana

Kapteni Nizeyimana Ildephonse

 

Perezida w’itsinda ry’abacamanza baburanishije urwo rubanza Lee Muthoga,  yavuze ko urukiko rwasanze Nizeyimana ahamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda itariki 21/06/ 1994.

Si ibyo gusa ariko kuko kuko Ildephonse yanahamwe n’ibyaha bya Jenoside, ubwicanyi  no kurimbura imbaga y’abantu, ibyaha byibasira inyoko muntu n’ibyintambara.

Ikindi ni uko yanagize uruhare mu iyicwa ry’umuryango wa Ruhutinyanya n’ibihumbi by’abatutsi baribarahungiye kuri paruwasi ya cyahinda mu cyahoze ari komini Nyakizu.

Uyu musirikari nanone yagize uruhare mu iyicwa ry’umwalimu wa kaminuza nkuru y’u Rwanda Pierre Claver Karenzi waguye kuri bariyeri yari kuri Hotel Faucon i Butare.

Nizeyimana yari umusirikare ufite ipeti rya kapiteni, mu gihe cya genocide akaba yarabaga mu ishuri rya ba sous officiers (ESO) i Butare.

Nizeyimana Ildephonce yafatiwe muri Uganda tariki 5/10/ 2009, agezwa imbere y’urukiko bwa mbere tariki 14/10/ 2009.


 

 

Leave a comment!

Add your comment below, or trackback from your own site. You can also subscribe to these comments via RSS.

Be nice. Keep it clean. Stay on topic. No spam.

You can use these tags:
<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

This is a Gravatar-enabled weblog. To get your own globally-recognized-avatar, please register at Gravatar.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers