Rwanda : Gatsibo impunzi z’abanyecongo zibutse ababo baguye Mudende
Impunzi zigera ku 10 000 ziba mu nkambi ya Nyabiheke mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo bibutse bene wabo biciwe i Mudende taliki ya 25 Gicurasi 1997, insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro 9 ikaba igira iti “Twibuke ku nshuro ya 9 abatutsi b’abanyekongo bazize uko basa tubaha agaciro, kandi dusaba ubutabera gukurikirana abakoze ubwo bwicanyi.”
Impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke mu kwibuka ababo baguye Mudende
Impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo zikaba zitangaza ko zibuka bene wabo bishwe inshuro 2 mu mwaka kuko biciwe mu Rwanda n’i Burundi ku matariki atandukanye nk’uko byasobanuwe na Ngoga John ushinzwe ibikorwa byo kwibuka muri iyi nkambi ya Nyabiheke.
Yakomeje atangaza ko icyifuzo basaba Leta y’ u Rwanda ari ukubafasha kubona abantu babo biciwe Mudende bagashyingurwa mu cyubahiro ndetse bakubakirwa urwibutso nk’uko mu Rwanda abishwe muri jenoside bubakirwa inzibutso bakanibukwa.
Impunzi zo mu nkambi zikaba zivuga ko n’ubwo ari impunzi z’abakongomani bazira kuba abatutsi kandi batarabyihaye kugeza ubwo bameneshejwe bagakurwa mu gihugu cyabo ndetse bakanatotezwa bicwa bakurikiranwa mu bihugu bahungiyemo.
Ikindi cyifuzo impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke zisaba ni uko ibihugu byose bashyira igitsure kuri Leta ya Congo ikagarura amahoro aho bavuka bagasubira mu gihugu cyabo ndetse igakurikirana n’ababagiriye nabi kuko aho bagiye bicwa hagiye habonekamo abakongomani kimwe n’abanyarwanda n’abarundi.
Abari mu nkambi bamagana ibyo bakorewe bagasaba amahoro ngo basubire iwabo
Nk’uko bitangazwa na Senani Salomo umwe mu barokotse ubu bwicanyi avuga ko nko mu Gatumba i Burundi abaje kubica harimo abavuga indimi za Congo, ikinyarwanda n’ikirundi ndetse bitwaje Esance nyamara ngo abakoze ubwicanyi ntibarashyirwa imbere y’ubutabera mu gihe haguye abantu barenga 160 naho mu Rwanda ho hakagwa abarenga 450 n’ubwo umubare ugishidikanywaho kuko hari n’abashimuswe kandi batabonetse.
Nubwo impunzi z’abanyecongo ziba mu nkambi ya Nyabiheke zirashimira Leta y’uRwanda yabakiriye kandi ikabarindira umutekano kugeza n’ubu nta kibazo bafite basaba ko u Rwanda rwaganira na Congo bagacyemura ikibazo cy’imirwano ihora muri icyo gihugu bagasubira mu gihugu cyabo nk’uko Karangwa Innocent ukuriye impunzi ziba mu nkambi ya Nyabiheke yabitangaje.










