Rwanda | Ruhango: Abaturage ngo ntibazongera gutinya abayobozi b’inzego z’ibanze
Nyuma yo gusobanurirwa n’inzego z’ubutabera uburenganzira bwabo, abaturage b’akarere ka Ruhango baravuga ko batazongera gutinya abayobozi babo ngo kuko bajyaga bibwira ko ari bo bonyine umuntu akwiye kugezaho ikibazo guso.
Ntwari Innocent na Bizimana Theophile barahiye ko batazongera kurenganywa n’inzego z’ibanze
Ibi abaturage babitangaje nyuma yo guhabwa ibiganiro n’inzego z’ubutabera zirimo minisiteri y’ubutabera, urwego rw’umuvunyi, ubushinjacyaha, n’ikigo gishinzwe ifungwa n’abagororwa tariki ya 25/04/2012 muri gahunda yiswe “jijukirwa ibyawe mu nyarwanda”
“njye nari nzi ko gitifu w’akagari ko ari uba ugomba kudukemurira ibibazo byose, ariko badusobanuriye ko igihe gitifu akurenganyije ugomba kumerega ku zindi nzego batubwiye” Ntwari Innocent umuturage.
Abaturage basobanururwa uburenganzira bwabo
Bizimana Theophile nawe atuye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mbuye, avuga ko igihe yahuraga n’akarengane cyangwa akakwa ruswa yatinyaga kugira aho yarega kuko yabaga yumva umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yamugirira nab. Ariko ubu ngo ntibizongera kuko asobanukiwe uburenganzira bwe agenerwa n’amategeko.
Bernadette Kanzayire ni umuvunyi w’ungirije, yabwiye abaturage b’akarere ka Ruhango ko igihe ubuyobozi bubarenganyije mu kibazo runaka, ko hari inzu y’ubujyanama mu by’amategeko “MAJ” muri buri karere, ko umuturage wese afite uburenganzira bwo kwegera uru rwego rukamufasha.









