Rwanda | Kamonyi: Benshi bariyambaza MAJ mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko
Ku cyicaro cy’inzu y’ufasha mu by’amategeko (MAJ), abaturage baturutse hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Kamonyi, baragisha inama uwo mukozi, ku bibazo by’imanza bashaka gushora, izo barezwemo ndetse n’izarangije gucibwa.
Bamwe mu baturage bazanye ibibazo ngo ntibari baramenye imikorere ya MAJ . bazanywe n’uko bumvise amatangazo ababwira ko hari icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko. Munyehirwe Emmanuel ni ubwa mbere agannye MAJ, afitanye ibibazo n’abavandimwe be. Yabanje kuregera inzego z’ibanze ariko ibyo zikemuye, abavandimwe bakabyanga. None yaje kugisha inama muri MAJ ngo abone kwerekeza mu rukiko.
Uyu musore waje kwiyambaza uru rwego kubera itangazo yumvise kuri radiyo, avuga ko yishimiye serivisi abakozi ba MAJ batanga. Ati “icyiza cya bo ni uko basobanurira umuntu amategeko ajyanye n’ibyo arega kandi byaba ngombwa bakagutuma uwo mufitanye ibibazo ngo nawe bamugire inama bikemuke mutiriwe mujya mu rukiko”.
Umukozi wa MAJ afatanyije n’abakozi b’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu utegamiye kuri leta Human Rights First nawo ukorera mu karere ka Kamonyi , barakira ibibazo by’ababagana, bakabagira n’inama y’uko bagomba kubyitwaramo.
Ukuriye inzu y’ubufasha mu by’amategeko Umwali Pauline, atangaza ko n’ubwo bari basanzwe bakira abantu buri munsi, muri iyi minsi umubare wiyongereye bitewe n’amatangazo yatanzwe mu nsengero no kuri radiyo.
Icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko kikaba cyarateguwe na Minisiteri y’Ubutabera ifatanije n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta itanga ubufasha mu by’amategeko, kugira inama abaturage mbere yo kwishora mu manza kandi nta bumenyi bafite ku mategeko.
Ibibazo bamaze kwakira ibyinshi byibanze ku masambu, izungura ndetse n’ibyerekeranye n’irangamimerere.




