Nyanza: GMO yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.

Nyanza GMO yamuritse
Tariki ya 10 Mutarama 2012 mu karere ka Nyanza hamuritswe ibyavuye mu bushakashatsi ku itegeko No 22/99 ryo kuwa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko Mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere 15 kuri 30 tugize igihugu, bukorwa na GMO (Gender Monitoring Office) arirwo rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu.
Mu karere ka Nyanza ubwo bushakashatsi bwamurikiwe abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere, abagize inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’imirenge n’akarere hamwe n’izindi nzego zose zifite aho zihuriye n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.
Impamvu yatumye ubwo bushakashatsi bukorwa harimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko No 22/99 ryo kuwa 12/11/1999 nyuma y’imyaka 12 rigiyeho no kugaragaza impinduka ryagize mu muryango nyarwanda, cyane cyane mu bijyanye n’imibanire y’abashyingiranywe n’imicungire y’umutungo wabo. Indi mpamvu yari ukugaragaza uburyo rizwi muri rusange.
Mu turere 15 twakoremo ubwo bushakashatsi akarere k’abazi iryo tegeko cyane kabaye akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru aho byagaragaye ko abagabo 55% n’abagore 35% bafite icyo bariziho.
Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ubwo bushakashatsi bwerekanye ko kaza ku mwanya wa nyuma mu kumenya ibirebana n’iryo tegeko aho abagabo 10% n’abagore 4.6% bwasanze nibura aribo barisobanukiwe.
Ubwoko bw’ibibazo biboneka kenshi bifitanye isano n’iryo tegeko harimo umubare munini w’ibibazo by’abagore baregera umutungo uzungurwa ku babyeyi babo bangana na 69.4% n’ibibazo by’abapfakazi birukanwa mu mitungo y’abagabo babo bangana na 31.6% mu gihugu. Ubwo bushakashatsi bunagaragaza impamvu z’ingenzi zitera ibyo bibazo.
Muri izo mpamvu nk’uko byerekanwa n’ubwo bushakashatsi harimo imyumvire ikiri hasi ku bijyanye n’uburinganire, ibisigisigi by’umuco Nyarwanda, kubana mu buryo butemewe n’amategeko, ubushoreke no kutamenya amategeko muri rusange.
Ubwo bushakashatsi bukomeza bwerekana uko abacamanza babona ibibazo bishingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko. Abacamanza bangana na 61.1% bemeje ko hari ibibazo ku ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.
Mu bibazo abacamanza bemeje ko bishingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko harimo amakimbirane aturuka ku bana b’abakobwa baharanira uburenganzira bwabo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.
Mu mpinduka zituruka kuri iryo tegeko nk’uko ubwo bushakashatsi bubyerekana harimo ko abagore bafite uburenganzira bungana ku mutungo w’ababyeyi ku bana b’abakobwa n’abahungu, uburenganzira bungana bw’abashyingiranyWe mu gihe basezeranye ivangamutungo rusange n’ibindi.
Kabazayire Lucie ni umwe mu bari aho Ubwo bushakashatsi bwamurikiwe akaba ari n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyanza, avuga ko iri tegeko No 22/99 ryo kuwa 12/11/1999 bazakomeza kuricengeza mu bashakanye maze ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rikarushaho kumvikana neza mu muryango Nyarwanda.
Ubusanzwe GMO ni urwego ruteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 185. Urwo rwego rwashyizweho n’itegeko No 51/2007 ryo kuwa 20/09/2007 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’urwo rwego.
One Comment »
Leave a comment!







Thank you so much for writing these picees. I think when we’re insulated here in the US, we forget how dire the situation is in areas like this. I’m glad there are those who are willing to devote their lives to making a difference. This one is particularly heartbreaking for me because I have a 3- and a 5-year-old, and I can’t even imagine going through all that with them. It definitely brings a more personal side to something we tend to see as a faceless problem. We know that lots of people in Africa have AIDS, but we just can’t connect as well emotionally until we see faces and know stories. Keep up the good work!